Aba bagororwa mbere yo gucika, babanje kwiba intwaro zirimo imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 zigera kuri 15, magazine z’amasasu 20 ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare mbere yo kwirukira mu ishyamba riri hafi ya gereza.
Abagororwa babiri mu bacitse bamaze gufatwa, mu gihe abandi babiri bapfuye ubwo igisirikare cya Uganda cyageragezaga kubafata. Ku ruhande rw’Ingabo za Uganda, umusirikare umwe yahasize ubuzima.
Aba bagororwa bari guhigishwa uruhindu ndetse inzego z’umutekano zasabye abatuye agace iri sanganya ryabereyemo kwitonda, kuko aba bagororwa bafite intwaro bityo ko bashobora guteza umutekano muke.
Bamwe mu bacitse bari mu gihano cy’ibyaha birimo kwica, gufata ku ngufu no kwiba. Bisa nk’aho uyu mugambi bari bawuteguye kuko nyuma yo gutoroka, bahise bakuramo imyenda ibaranga, ibituma n’ibikorwa byo kubafata bigorana.
Ni ubwa gatatu abagororwa bacitse gereza kuva Uganda yashyiraho gahunda ya guma mu rugo. Abenshi muri aba ngo bikanga kwandura Coronavirus, dore ko gereza z’iki gihugu zimaze kugaragaramo abantu batatu bayanduye.
Indi mpamvu ikekwa ni ubucucike buri muri gereza za Uganda, kuko kuva Coronavirus yagera muri icyo gihugu, imfungwa ziyongereyeho 10% ugeranyije na mbere yayo, bitewe no gufunga benshi mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!