Ku wa 6 Gicurasi 2025 ni bwo abagize Ishyaka rya National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi muri Uganda, babyukiye mu bikorwa byo gutora abayobozi baryo ku rwego rw’imidugudu, agamije no kwitegura neza amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026.
Amatora arimbanyije, amagana y’Abanya-Kenya bafite inkomoko muri Uganda bambutse umupaka na bo bakaza kugira uruhare muri ayo matora ya NRM.
Byabereye mu midugudu itandukanye yo mu bice bya Buteba bihana imbibi na Kenya, mu midugudu nka Alupe, Amagoro, Abochet na Okame.
Harimo nk’abo mu bwoko bw’Aba-Samia na Iteso bafite imiryango ifite aho ihuriye n’ibyo bihugu byombi, bikagorana kubatandukanya.
Perezida wa NRM mu Karere ka Busia, Masiga Eric na we yemeje ko ayo matora yahagaritswe bigizwemo uruhare n’abaje gutora batabyemerewe, agaragaza ko amatora bayimuriye undi munsi.
Ati “Turi gukurikirana cyane. Ubwo Abanya-Kenya bambukaga bagashaka gutora, havutse imvururu, bituma dusubika amatora.”
Mu bindi bice nka Marachi D, Sofia A, Sofia B na ho amatora yatinze aho abakandida bamwe bazanaga Abanya-Kenya ngo babatore, ariko na bwo ibibazo biza gukemurwa arasubukurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!