Ibi Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Uganda, akaza kwirukanwa na Museveni mu mpera z’umwaka wa 2014, yabitangaje ubwo yari arimo kwiyamamaza mu Turere twa Rubirizi na Buhweju.
Mbabazi yavuze ko ari we ukurikiza ibyo ishyaka yahozemo rya NRM rivuga ko riharanira kandi akaba ari yo mpamvu nyamukuru yamuteye kwiyamamaza.
Ubwo yasabwaga kugarura ikarita ya NRM kuva yaravuye muri iryo shyaka yagize ati “Ndi umunyamuryango wa NRM, nta mpamvu yo kugarura ikarita. Ese iyo karita ndayigarurira nde?, ko ari jye wateguraga ibyo ishyaka rigomba kugenderaho muri iyi myaka 28 ishize. Nonese ndagarurira ikarita abantu bansanze mu ishyaka. Ni jyewe NRM kuko nta wundi muntu uzi nk’ibyo nzi ku ishyaka rya NRM.”
Yakomeje agira ati “Ndacyari umunyamuryango wa NRM, uharanira kubohora igihugu kuko Perezida Museveni we yagiye yitandukanya n’impamvu nyakuri zatumye habaho intambara yo kubohora igihugu, ni yo mpamvu rero ndimo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida”.
Mbabazi yavuze ko kuba igihugu cyugarijwe n’ubukene, ruswa ikaba iri ku rwego rwo hejuru, ubuvuzi bukaba buri hasi, ari byo byatumye ahitamo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kugira ngo we n’abandi bafatanyije babashe gushyiraho ubuyobozi bwiza hatabayeho kongera kumena amaraso, nk’uko The Monitor dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Uganda iritegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 18 Gashyantare 2016, mu bakandida bahatanira uwo mwanya, hakaba harimo na Perezida Museveni uri ku butegetsi.


















TANGA IGITEKEREZO