Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango ya Gikririsitu, Musenyeri wa Kampala, Dr Cyprien Kizito Lwanga, yasabye Leta ko yavugurura Itegeko Nshinga rigahesha Museveni gukomeza kuyobora igihugu muri iyo myaka amatora yaba yasubitswemo.
Kizito Lwanga asanga aya matora akwiye gusubikwa mu rwego rwo kubanza kuvura ibikomere abaturage bahuye n’ibizazane byinshi muri uyu mwaka ndetse akarushaho gutegurwa mu buryo bunoze.
Yavuze ko muri iki gihe abanyapolitiki batari gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ibintu byatumye abandura biyongera cyane. Yanavuze kandi ko inzego z’umutekano zimaze iminsi mu bikorwa bihungabanya umudendezo w’abaturage.
Kugeza ubu ntacyo Leta ya Uganda iratangaza ku cyifuzo cy’iri huriro, gusa biteganyijwe ko amatora azaba tariki ya 14 Mutarama 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!