Mu itangazo iyi sosiyete yashyize hanze ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026, yavuze ko iki cyemezo gihita gitangira gushyirwa mu bikorwa.
Cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abakiliya bayo, abakozi bayo ndetse n’abantu bose muri rusange.
Mu ntangiriro za Gicurasi nibwo byatangajwe ko mu Ntara ya Ituri habonetse umurwayi wa Ebola, iza no kugera muri Uganda ijyanye n’uwari uvuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko abo bikekwa ko banduye Ebola muri RDC barenze 750, mu gihe abo bikekwa ko bishwe n’iki cyorezo barenga 170.
Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo virus yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, gihangayikishije ku rwego rw’Isi.
Kuba OMS yaratangaje ko iki cyorezo cyugarije Isi, bivuze ko ibigo, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikwiriye gushyira imbaraga n’amikoro mu kukirwanya, gusa Tedross yashimangiye ko ibihugu bidakwiriye gufunga imipaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!