Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru ChimpReports avuga ko Kandiho yafatiwe mu isambu ye iri mu Karere ka Gomba.
Kugeza ubu, amakuru arambuye ku ifatwa rya Bakahumura, aho afungiye n’urwego rw’umutekano rwamufashe, ntarasobanuka.
Ifatwa ry’aba basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru rikurikiye amagambo yavuzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, aho yari yavuze ko azata muri yombi abajenerali bahoze mu gisirikare bagaragaye babyina mu muhango wo kubasezerera wabereye mu Biro bya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Muhoozi yari yanavuze by’umwihariko kuri Kandiho, mu magambo yumvikanishaga ko azi aho ari.
Yagize ati “Umwe muri bo ari kwiruka ashaka gutoroka, yihishe muri imwe mu masambu ye ari i Gomba. Ashobora kugerageza guhungira mu Rwanda, ariko tuzamufata aho azaba ari hose.”
Muhoozi kandi yavuze ko abandi bajenerali bahoze mu gisirikare bashobora kuba bihishe kwa Gen Salim Saleh, murumuna wa Perezida Yoweri Museveni.
Ati “Abandi bashobora kuba bihishe munsi y’uburiri bwa Afande Saleh. Ariko nzabashakisha.”
Gen Muhoozi yari yavuze kandi ko inzego z’umutekano zataye muri yombi umwe mu bajenerali.
Yagize ati “Twafashe umwe mu bajenerali babyinaga. Undi na we azafatwa vuba.”
Kandiho yazamutse mu nzego zitandukanye z’iperereza rya gisirikare cya Uganda, aza no kuba Umuyobozi wa CMI mbere y’uko asezererwa mu mirimo ya gisirikare.
Bakahumura na we yabaye mu myanya ikomeye mu Ngabo za Uganda. Yayoboye CMI kuva mu 2012 kugeza mu 2017, nyuma aba Umuyobozi ushinzwe ibikoresho n’ubwubatsi mu gisirikare mu gihe cy’imyaka hafi irindwi. Yanabaye intumwa ya Uganda ishinzwe ibya gisirikare muri Turikiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!