Perezida Museveni aricuza impamvu Bukomansimbi yagizwe Akarere kandi abaturage bayo baratoye nabi, batora abayobozi batari mu ishyaka riri ku butegetsi mu matora yabaye mu 2011.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri, ubwo yari kuri Paruwasi ya Kitaasa, aho yasuye aka Karere muri gahunda yo gutangiza iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo ugomba kuva mu Karere ka Kanoni ukagera Kalungu, bikaba biteganywa ko iki gikorwa kizatwara akayabo ka miliyari 239 z’amashilingi ya Uganda.
Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida Museveni yavuze ko atanejejwe n’abayobozi b’Akarere ka Bukomansimbi, kuko imikorere yabo iri hasi cyane ugereranyije n’utundi turere.
Museveni yagize ati “Mutumye nicuza impamvu Bukomansimbi yagizwe Akarere nkabishyigikira. Umudepide mwatoye ntazi aho mba, nanjye sinzi aho aba. Byahumiye ku mirari noneho ubwo mwongeraga gutora umugore’’.
Bukomansimbi yahoze ibarizwa mu Karere ka Masaka, bitandukanywa mu 2009.
Deo Kayingi yaje gutorerwa kuba Umudepite uhagarariye ako Karere, Susana Namaganda agirwa umudepite w’umugore, n’aho Muhammed Kataregga agirwa umuyobozi wa LC5.
Umukuru w’igihugu yakomeje atangazwa n’impamvu abaturage barira mu gihe batazi kwiteganyiriza ejo hazaza ngo batore abayobozi baharanira amajyambere arambye y’abaturage.
Yabibukije ko ibyo bikorwa bitareba Museveni ahubwo abayozi babo babegereye. Asoza yagize ati “Ntawukwiye kwifatanya namwe mu marira mu gihe mwananiwe kwitorera abayobozi bashoboye.’’
Umudepite w’aka gace ibyo Museveni yavuze yabifashe nka Politiki, avuga ko aka Karere nta na rimwe kadindiye muri gahunda za Leta.
Kayigi yongeyeho ko inkunga bahawe na Leta ya miliyari 39 z’amashilingi yakorereshejwe neza, ndetse ko Akarere kabo kabashije kuza mu turere 5 twishyuye neza kandi ku gihe.
Kayigi yasoje avuga ko Museveni yavuze biriya mu rwego rwo kuburizamo ibyifuzo by’abaturage, kuko uyu muhanda umaze imyaka myinshi uri mu mishinga ya Leta, ariko bikarangira ntacyo bakoze, ahubwo ko bishyizwe mu bikorwa nyuma yaho abadepite bahagurutse mu Nteko Ishinga Amategeko bakibutsa ko iki kibazo cyabaye akarande.



















TANGA IGITEKEREZO