Omicron ni yo ihangayikishije Isi muri Coronavirus zihinduranya zagaragaye zose kugeza ubu. Yatahuwe bwa mbere mu Majyepfo ya Afurika mu mpera z’umwaka ushize ariko ubu yakwiye Isi yose, ahenshi ingamba zikakaye zongera gushyirwaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr Jane Ruth Aceng Ocero, yatangaje ko Omicron yari iri kwandura ku muvuduko wa 21% ku munsi mu cyumweru gishize. Yemeje ko abantu 1.300 ari abo bayandura buri munsi.
Dr Aceng yavuze ko igihugu kigeze mu nkubiri ya gatatu y’ubwandu aho buri kuzamuka bidasanzwe, bitandukanye no mu bindi bihe aho abanduraga ku munsi babaga bari hasi ya 5%.
Ubwo bwiyongere bwatangiye gutumbagira kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize.
Yagize ati “[Ibi byose ni] Kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda [icyorezo] no guhura kw’abantu benshi cyane cyane mu bihe byo kwizihiza Noheli n’umwaka mushya.”
“Hari n’imyumvire y’uko abakingiwe badakwiye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kuba abanduye batacyishyira mu kato kugira ngo batanduza abandi.”
Yavuze ko byerekana neza ko Abanya-Uganda nibakomeza kudohoka bashobora gusubira mu bihe bikomeye.
Mu ijambo rye risoza 2021, Perezida w’icyo gihugu, Yoweri Museveni, yatanze icyizere cyo kongera gufungura ibikorwa bimaze igihe kinini bifunze birimo n’amashuri yari amaze imyaka ibiri.
Yabwiye Abanya-Uganda ko abana babo bazasubira ku ishuri kuva tariki 10 Mutarama 2022, naho utubari n’ibikorwa by’imyidagaduro bigafungura nyuma y’ibyumweru bibiri amashuri afunguye.
Ibyo bikorwa n’ingendo nibimara gufungurwa, Perezida Museveni yategetse ko ahenshi hagomba kuzagera uwerekanye icyemezo cy’uko yakingiwe. Abanyeshuri barengeje imyaka 18 nabo barebwa n’iyo gahunda.
Abarenga miliyoni 12 ni bo bamaze guhabwa dose ya mbere muri Uganda, mu gihe miliyoni 22 ari bo bateganyijwe gukingirwa mu cyiciro kibanza. Muri abo, miliyoni 4,6 bakingiwe byuzuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!