00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abanyarwanda babiri bakatiwe igifungo cy’amezi 11

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 25 July 2015 saa 09:45
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Uganda rwakatiye Abanyarwanda babiri gufungwa amezi 11 bazira kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu batabifitiye uburenganzira.

Eric Vita na Peter Habimana, ni bakatiwe igifungo kuwa kane tariki 23 Nyakanga, nyuma yo kwemerera umucamanza Anania Tusiime, ibyaha baregwa byo ku kwinjira mu gihugu nta mpapuro zibibemerera.

Abo bagabo bafashwe n’abashinzwe umutekano kuwa kane tariki 14 Nyakanga mu gace ka Ankole y’Amajyepfo, hafi y’urusengero, bakekwaho kuba abajura.

Aba bagabo babwiye Saturday Monitor ko binjiye baciye ku mupaka wa Kizinga ugabanya u Rwanda na Uganda badafite impapuro zibibemerera.

Abanyarwanda bari binjiye muri Uganda nta burenganzira

Bongeyeho ko binjiye muri iki gihugu bagiye gushaka akazi, bitewe n’uko batari bafite amafaranga yo gushaka aho kurara, ibyo byiyongereyeho kurembywa n’inzara bigira inama yo kujya ahatuye umukozi w’Imana ‘Bishop’ cyangwa hafi y’urusengero gusaba ubufasha ari na ho bafatiwe.

Vita, imbere y’urukiko yagize ati: “Mu Rwanda nta kazi tugira, twambukiye ku mupaka wa Kizinga ngo turebe ko twabona akazi ako ariko kose.”

Nyuma yo gukatirwa icyo gifungo, Urukiko rwategetse ko bajya gufungirwa muri gereza ya Ntungamo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages