Umwe mu bari hafi yahabereye iyi nsanganya, Richard Tabaro, yabwiye Chimp reports ko aba bantu bitwaje intwaro bateye uduce dusanzwe dukorerwamo uburobyi twa Kaiso, Kabwoya na Kijangi maze batunga imbunda abarobyi bahasanze bahita babashorerana n’amato yabo babajyana muri Congo.
Uretse gushimuta aba barobyi ngo aba bantu bitwaje intwaro banibye amato 20 akoresha moteri.
Kugeza kuri ubu Leta ya Uganda ngo yahise ishyira umubare munini w’ingabo mu nkengero z’Ikiyaga cya Albert ndetse kuri ubu hakaba hatangiye ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi muri Congo kugira ngo aba barobyi bashimuswe barekurwe n’amato yabo agaruzwe.
Si ubwa mbere muri Uganda habera ibikorwa nk’ibi dore ko no muri Mata abandi bantu bitwaje intwaro bagabye igitero hafi n’Ikiyaga cya Albert mu gace ka Hoima ariko baza guhangana n’ingabo za Uganda bamwe barafatwa abandi basubira muri RDC aho bari bambutse baturutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!