Ubu bwato bwarohamye nyuma y’umuhengeri wabaye mwinshi mu kiyaga, aho ubwato bwibiye hasi ku musenyi nk’uko umuyobozi w’ingabo zikorera mu mazi muri ako gace Ashraf Oromo, yabitangaje.
Ubu bwato bwari butwaye abantu barenga mirongo itanu, muri bo hapfuye 26 naho 21 babasha gutabarwa, mu gihe abandi bataraboneka.
Mu bari bari muri ubu bwato harimo abanye-Congo n’abagande. Umusirikari ubungabunga umutekano wo mu mazi, Samuel Onyango, yavuze ko impanuka yo mu mazi akenshi ziterwa no kutubahiriza ingamba z’umutekano ndetse n’ihindagurika ry’ikirere.
Ikiyaga cya Albert ni icya Karindwi muri Afurika mu bunini, kikaba gihurirwaho na Uganda na DR Congo, ndetse abakora ubucuruzi b’ibihugu byombi bakunze gukoresha iki kiyaga mu gutwara n’ibicuruzwa byabo.
Umupaka wa Uganda na DR Congo, wari umaze iminsi ufunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus. Abambukaga bari abacuruzi bashakaga gucyura ibicuruzwa byabo mu buryo butemewe bava muri Uganda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!