Polisi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, umugabo witwa Ajute Rahman Yassin yari aragiye inka hafi y’inkambi y’impunzi, akaza gusagararirwa n’abasore bo mu nkambi.
Ngo yahise yirukira kwa nyirarume wahise amujyana kwa muganga, maze umukobwa waho akibyumva abwira abamotari bo muri ako gace ko Ajute yishwe n’impunzi, bituma barema igico batera inkambi, bicamo batandatu, abandi bane barakomereka.
Polisi yatangaje ko imirambo y’abishwe yajyanywe mu buruhukiro bwa Arua kugira ngo ikorerwe isuzuma, mu gihe ababigizemo uruhare batawe muri yombi. Iyo nkambi icumbikiye impunzi ziganjemo izaturutse muri Sudan y’Epfo.
Ako gace kahise koherezwamo abapolisi n’abasirikare benshi, mu gukumira ko ubwo bugizi bwa nabi bwakongera kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!