Iryo tsinda ryarimo abagore batatu n’abagabo umunani biganjemo abo muri Ethiopia, bahise bafungira ku kibuga cy’indege kugira ngo babanze babazwe kuri ibyo byemezo by’ibihimbano.
Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili muri Uganda, Vianney Luggya, yabwiye Daily Monitor ko abo atari aba mbere bafatiwe muri Uganda, kuva ikibuga cy’indege cyakongera gukora, nyuma y’igihe gifunzwe kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Yakomeje ati “Twashyizeho uburyo butuma dutahura ibyemezo by’ibyiganano. Niyo mpamvu tubasha gufata ababigerageje, turashishikariza abantu kujya bashaka ibyangombwa mbere y’amasaha 72 ngo urugendo rwabo rugere.”
Abantu bose basohoka muri Uganda banyuze ku Kibuga cy’indege cya Entebbe bagomba kuba bagaragaza ko bapimwe COVID-19 mu masaha 120 ashize, mu gihe abinjira mu gihugu bagomba kugaragaza icyemezo cyo mu masaha 72.
Kugeza ubu abantu bamaze kwicwa na COVID-19 muri Uganda ni 97, mu gihe ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa ari 522 286.
Mu bamaze kwandura muri Uganda bose hamwe, abagera ku 6922 bamaze gukira iyi ndwara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!