00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abantu 10 batawe muri yombi bazira kunywera itabi mu ruhame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 November 2025 saa 03:55
Yasuwe :

Polisi n’inzego z’ubuzima mu karere ka Kabale, muri Uganda, zataye muri yombi abantu 10 bakurikiranyweho kunywera itabi ahantu hahurira abantu benshi, hagamijwe gushyira mu bikorwa Itegeko rikumira ikoreshwa ry’itabi mu ruhame.

Ibi bikorwa by’ubugenzuzi byakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima binyuze muri gahunda yayo yo kurwanya ikoreshwa ry’itabi, hamwe n’inzego z’ubuzima muri Kabale n’inzego z’umutekano.

Abafashwe bafatiwe mu duce twa Kigongi, Keita na Rwakarara, aho basanzwe banywera itabi hanze ahahurira abantu no mu tubari.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuzima mu karere ka Kabale, Oliver Namamya, yavuze ko ibikorwa by’igenzura byagaragaje ko hari bamwe batarumva neza ingaruka z’itabi ku buzima rusange.

Ati “Ahantu hose twakoreye ubugenzuzi twafatiyemo abantu 10 bari kunywera itabi. Twabasanze y’inzu no mu tubari.”

Namamya yashimangiye ko ubuyobozi butazigera bwihanganira abarenga ku mategeko.

Ati “Ntituzihanganira abakomeza kwirengagiza ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu ruhame. Tugomba kurinda ubuzima bw’abaturage.”

Itegeko ryo kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu ruhame risaba ko umuntu ushaka kurinywa agomba kuba ari ahantu hagenwe kandi hatari munsi ya metero 50 uvuye ahahurira abantu, kugira ngo atabangamira abandi cyangwa ngo ateze ingaruka ku buzima bwabo.
Ubuyobozi bwa Kabale buvuga ko iyi ari inshuro ya gatatu ibikorwa nk’ibi bikozwe mu karere, aho kuva mu mwaka wa 2023 abasaga 40 bamaze gufatwa kubera kunywera itabi mu ruhame.

Abafashwe bose biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’urukiko bakurikiranweho icyaha cyo kunywera itabi ahantu hahurira abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages