00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: 95% by’abagabo bakoze ibizamini bya ADN basanze abana atari ababo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2026 saa 04:58
Yasuwe :

Balaam Barugahara, yatangaje ko mu myaka hafi ibiri yamaze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe abana n’urubyiruko, ibizamini bya ADN byagizwemo uruhare na Minisiteri yabarizwagamo, byagaragaje ko ku rugero rwa 95% abagabo basangaga barera abana batari ababo.

Yabitangaje agaragaza ko mu gihe yari muri izi nshingano, hakozwe ibizamini bya ADN bigera kuri 250 byari bijyanye n’ibibazo byo gushidikanya ku isano y’umwana na se, aho 238 muri byo byagaragaje ko abagabo bavugwaga atari bo babyeyi b’abana bavugwagaho. Mu gihe ibindi 12 ari byo byonyine byagaragaje ko ari bo ba se b’abo bana.

Ati “Mu gihe nari Minisitiri w’Uburinganire, twakoze ibizamini 250 bya ADN, muri byo 238 byagaragaje ko abagore bahaga abagabo abana batari ababo. Ibi bivuze ko 238 muri 250 byagaragaje ko abo bagabo atari bo babyeyi b’ukuri b’abo bana, kandi abo bagabo barimo babaho mu bibazo byo kubahoza ku nkeke.”

Balaam yavuze ko ibi bizamini byari bishingiye ku byifuzo by’abaturage, aho abantu bashakaga kumenya ukuri ku bijyanye n’abana barera.

Yongeyeho ko ibi bibazo byatumye hari imiryango myinshi ibamo amakimbirane.

Ati “Abagabo benshi bararenganaga, bakarera abana batari ababo, bagakomeza kubitaho buri munsi kandi barimo guhohoterwa mu buryo bw’imibereho.”

Balaam Barugahara yasabye abagabo kujya bakora ibizamini bya ADN igihe cyose hari ugushidikanya, kugira ngo birinde ibibazo bishobora kuvuka nyuma.

Ati “Ndasaba abagabo kwirinda ibibazo byo kuzajya barera abana batari ababo, bakihutira gukora ibizamini bya ADN igihe cyose hari ugushidikanya.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages