00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uduce tugenzurwa na Leta ya Congo ni two dukeneye ubutabazi bwihutirwa - Me Gasominari

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 November 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Inararibonye muri Politiki y’Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste yagaragaje ko ibice bigenzurwa n’Umutwe wa AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari byo bifite umutekano kurusha ibigenzurwa na Leta, bivuze ko abari aho Leta igenzura ari bo bakeneye ubutabazi.

Yabivugiye kuri Televiziyo y’Igihugu mu kiganiro cyagarukaga ku byavugiwe mu nama yabereye mu Bufaransa ku wa 30 Ukwakira2025, yiga ku mutekano w’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Muri iyo nama Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko Ikibuga cy’Indege cya Goma kizafungurwa mu byumweru bike biri imbere, kugira ngo kijye cyifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi kabiri mu cyumweru.

Me Gasominari yavuze ko AFC/M23 yasubije ku murongo ibice yafashe mu Burasirazuba bwa RDC ku buryo ahakeneye ubutabazi atari mu bice igenzura.

Yavuze ko uwo mutwe ubwo wafataga imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka wahise ufasha abaturage bari barakuwe mu byabo na Leta bari kubisubiramo.

Ati “AFC/M23 yigarurira iyo mijyi yombi nk’Umujyi wa Goma by’umwihariko wari ukikijwe n’inkambi z’abantu bavuye mu byabo. Bari barabikuwemo n’uburyo Leta ya RDC yakoreshaga ibinyoma ngo nibagende bajye mu nkambi kugira ngo bagaragarize amahanga ko abantu babarwanya bahungabanyije imibereho yabo.”

“Umujyi wa Goma ukimara gufatwa abaturage bari baravuye mu byabo kubera impamvu z’icengezamatwara za Leta ya Kinshasa bose basubiye mu byabo. Uyu munsi abantu bajya i Goma n’i Bukavu bashobora kwibwirira uburyo bafite ibiribwa by’amoko yose byeze mu mirima y’abasubiye mu byabo.”

Yakomeje agaragaza ko ahantu hakiri ikibazo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 ari aho Leta ya RDC yabujije abaturage kubona ibyo bakeneye nko guhaha n’aho irasa indege igatuma bamwe bava mu byabo ariko ahandi hose hakaba hatuje.

Ati “Uyu munsi Leta ya RDC ibatera na drones mu duce twose tugenzurwa na AFC/M23 nta na hamwe bakenera inkunga y’ubutabazi kuko nta ho baba bababaye. Igikenewe wenda ni za serivisi z’ibanze nko kubaka imihanda, amashuri no gusana ibigo nderabuzima Leta idakora kandi biba bikeneye amafaranga.”

Yavuze ko asanga ahubwo ubu ahari hakenewe ibikorwa by’ubutabazi ari i Goma na Bukavu kurusha ibice bigenzurwa na Leta ya RDC nka Beni, Butembo n’Intara za Ituri na Tshopo harimo intambara z’inyeshyamba za ADF zirasa ku basivili bakava mu byabo abandi zikabica.

Ati “Uduce tugenzurwa na Leta ya Congo ni two dukeneye ubutabazi bwihutirwa.”

Me Gasominari yavuze ko kuba RDC ivuga ko hakenewe ubutabazi mu bice AFC/M23 igenzura ari ukwigiza nkana kuko mu by’ukuri itanafite amakuru ahagije ku hantu itakigenzura.

Me Gasominari ukurikiranira hafi ibibera mu karere yavuze ko abakeneye ubutabazi ari abatuye ahagenzurwa na Leta ya Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages