EALA ni rwo rwego rwonyine mu nzego nkuru za EAC rubona ingengo y’imari iturutse mu misanzu y’ibihugu binyamuryango bya EAC. Ubunyamabanga bwa EAC kimwe n’Urukiko Rukuru rwayo, byo bishobora kubona ingengo y’imari iturutse mu nkunga zo hanze.
Mu gihe rero ibihugu binyamuryango bya EAC bidatanga umusanzu ugenwe mu ngengo y’imari ya EAC, bituma havuka icyuho, kandi icyo cyuho kikagaragarira cyane muri EALA, kuko ari yo ishingiro ingengo y’imari yayo ku misanzu y’ibihugu binyamuryango.
Nk’ubu bivugwa ko EALA ibona ingengo y’imari itarenze 60% by’iyo iba igenewe, bitewe ahanini n’uko hari ibihugu binyamuryango bigenda biguru ntege mu kwishyura imisanzu yabyo.
Umwe mu badepite bari mu Nteko ya EALA, Abdikadir Aden, yavuze ko urwego rwabo ari rwo ruhomba cyane ugereranyije n’izindi nzego. Yagize ati “Ibikorwa bya EALA biterwa inkunga n’ibihugu binyamuryango bya EAC. Rero iyo bitinze gutanga imisanzu, nk’uko byagiye bigenda mu myaka yashize, EALA ni yo ibihomberamo cyane”.
Ku rundi ruhande, abadepite ba EALA banenga ibikorwa by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, General Mfumukeko, uhora abasezeranya kwita ku bibazo byabo ariko ntihagire igikorwa.
Bivugwa ko abadepite bagize EALA bafitiwe amadeni agera ku 25 000$ (arenga miliyoni 23 Frw).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!