00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo abadepite batoye ko Mutamba akurikiranwa bwateje impaka mu rukiko

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 July 2025 saa 02:45
Yasuwe :

Abanyamategeko ba Constant Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragarije urukiko rusesa imanza ko uburyo abadepite batoye ko akururikiranwa bunyuranyije n’amategeko.

Iyi ni imwe mu mbogamizi batanze kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025, ubwo Mutamba ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari y’umushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo, yageraga muri uru rukiko.

Mutamba yageze mu rukiko yambaye agapfukamunwa, aherekejwe n’abanyamategeko bagera kuri 20 nk’uko byagenze tariki ya 9 Nyakanga ubwo yageraga muri uru rukiko ku nshuro ya mbere.

Tariki ya 19 Kamena, Inteko Rusange y’abadepite yari iyobowe na Perezida wayo, Vital Kamerhe, yatoye ko Mutamba akurikiranwa n’ubutabera, hashingiwe ku busabe bw’Umushinjacyaha Mukuru, Firmin Mvonde.

Abanyamategeko ba Mutamba bagaragaje ko ingingo ya 237 y’amategeko agenga Inteko, ivuga ko gutora umwanzuro urebana no gukurikirana ugize Guverinoma bikorwa mu ibanga, aho kuzamura ibiganza, bityo ko abadepite batayubahirije.

Babwiye abacamanza kandi ko uru rubanza rwatangiye mu mizi mu gihe Ubushinjacyaha butararangiza iperereza, basobanura ko bishimangirwa n’uko Mutamba yahamagajwe kenshi kugira ngo ahatwe ibibazo nyuma y’aho Inteko itanze uburenganzira bwo kumukurikirana.

Aba banyamategeko kandi babwiye abacamanza ko nubwo Mutamba yafatiwe ibyemezo byose n’Inteko, atigeze yisobanura kuko igihe yahamagajwe yari arwaye.

Bagaragaje ko izi mpamvu zose zikwiye gutuma urubanza ruhagarara, gusa Ubushinjacyaha bwo bwasobanuye ko urukiko rubifitiye ububasha ari rwo rukwiye kwemeza niba imyanzuro abadepite bafashe itarakurikije amategeko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uburyo Mutamba yahamagajwe budakwiye gukomeza kuba ikibazo, kuko mu iburanisha ryabaye tariki ya 9 Nyakanga bwari bwatangiwe ibisobanuro.

Urukiko rwabaye rusubitse iburanisha kugira ngo abacamanza basuzumire inzitizi zagaragajwe mu muhezo, hanyuma bafate umwanzuro niba rigomba gukomeza cyangwa se rigahagarikwa.

Mu kwezi gushize, abadepite bazamuye ibiganza, batora ko Mutamba akurikiranwa
Mutamba yageze mu rukiko aherekejwe n'abanyamategeko benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages