Perezida Museveni yageze ahazwi nka Kololo Independence Grounds i Kampala ari kumwe n’umukobwa we, Natasha Museveni. Uyu mukobwa ni na we waherekeje se mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi, wo kwakira ku meza abanyacyubahiro bitabiriye irahira rye.
Kuva Museveni yajya ku butegetsi ni ubwa kabiri yari yitabiriye uyu muhango atari kumwe n’umugore we kuko byaherukaga mu 1996.
Kubura kwa Janet Museveni kwashimangiye amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba arwaye, ku buryo atabashije no kwitabira ubukwe bw’umwuzukuru we bwabaye mu minsi ishize.
Ibyari ugukekeranya byahindutse impamo ubwo Musenyeri Sheldon Mwesigwa yafataga umwanya wo gusengera uyu muhango w’irahira rya Museveni.
Musenyeri Mwesigwa yasengeye Janet Museveni avuga ko yari amaze iminsi arwaye, gusa ashimangira ko yakize kandi ari gutora agatege. Abitabiriye uyu muhango bahise bakoma amashyi, ibigaragaza ko koko bari bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umugore w’umukuru w’igihugu cyabo.
Uretse kuba umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni ni n’umwe mu bagize Guverinoma ya Uganda kuko ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!