00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bw’ahazaza ha Afurika buzashingira ku ruhare rw’abagore- Fraser Moleketi

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 20 May 2014 saa 11:19
Yasuwe :

Ntibyari bimenyerewe mu bihe byashize ko umugore yahabwa umwanya mu bikorwa bimwe na bimwe bigira uruhare mu guhindura ubukungu bw’igihugu, yewe no kugirango umugore agire ijambo ryubaka avuga mu rugo rwe byari ikibazo, dore ko n’imwe mu migani n’imvugo z’Abanyarwanda zibigaragaza aho bagiraga bati: “Nta jambo ry’umugore", "Uruvuze umugore, ruvuga umuhoro” n’andi.
Zimwe mu ngingo zishishikaje abitabiriye Inama Rusange ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere iri kubera i Kigali kuva kuri uyu (…)

Ntibyari bimenyerewe mu bihe byashize ko umugore yahabwa umwanya mu bikorwa bimwe na bimwe bigira uruhare mu guhindura ubukungu bw’igihugu, yewe no kugirango umugore agire ijambo ryubaka avuga mu rugo rwe byari ikibazo, dore ko n’imwe mu migani n’imvugo z’Abanyarwanda zibigaragaza aho bagiraga bati: “Nta jambo ry’umugore", "Uruvuze umugore, ruvuga umuhoro” n’andi.

Zimwe mu ngingo zishishikaje abitabiriye Inama Rusange ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere, harimo kureba uko abagore barushaho guhabwa umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo mu mishinga yabyarira inyungu abaturage b’umugabane wa Afurika, ibi bigashingirwa ku kuba mu gihe gito gishize abagore batangiye guhabwa urubuga bagashingwa imirimo ikomakomeye haba muri guverinoma z’ibihugu byabo cyangwa imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n’indi mishinga ibyara inyungu, bagaragaje ko bashoboye rwose.

Gelardine Fraser-Moleketi, Intumwa yihariye ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) ushinzwe uburinganire yatangarije abitabiriye iyi nama ko Afurika ikenewe muri ibi bihe ari Afurika iha umwanya ibijyanye no guhanga udushya ndetse n’ubuyobozi bukomeye kugirango bihe agaciro uruhare rwa buri wese, yaba abagabo n’abagore, abato n’abakuru.

Fraser-Moleketi avuga ko abagore bahawe uburenganzira ku mishinga ibyara inyungu nk’abagabo, bashobora kugira uruhare rugaragara mu gutanga umusaruro uhagije w’ubuhinzi wabasha gukura miliyoni zigera ku 150 z’abaturage mu nzara.

Fraser avuga ko kugirango ibi bigerweho, zimwe mu ngamba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yafashe ari ukubaka no gutera inkunga ubushobozi bw’abagore kugirango umusaruro wabo ugirire akamaro uyu mugabane.

Fraser yaboneyeho guhamagarira Abanyafurika bose, abagabo n’abagore, gushyira hamwe bagakomeza kubakira ku bushobozi bwa buri umwe muri bo.

Rica Rwigamba wayoboraga ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB

Moleketi avuga ko BAD ifite muri gahunda zayo guteza imbere abagore bafite imishinga y’ubucuruzi mito mito, ndetse no guha agaciro uruhare rukomeye abagore bagira mu kuyobora imishinga ishingiye ku mutungo kamere n’ibidukikije.

Umugore mu iterambere ry’u Rwanda…

Uretse no muri Afurika, amateka agaragaza ko umugore nta gaciro yahabwaga mu iterambere ry’u Rwanda rwo hambere. Gahunda yo gushyira no guha uburenganzira abagore bwo kujya mu myanya ifata ibyemezo yatangiye kugaragara nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, kuko ubutegetsi bwariho, butigeze na rimwe buha umwanya abagore ngo bagaragaze ko bashoboye.

Uwavuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa iyi gahunda ishyigikiwe cyane na BAD ntiyaba yibeshye na busa kuko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo yatangije gahunda yo kureka abagore bakigaragaza mu ruhando rwa politiki ndetse no kuyobora imishinga igamije iterambere.

Iyi gahunda yatangiriye mu Nteko Ishinga Amategeko aho kugeza ubu abagore bafite imyanya 64% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko, akaba ari wo mubare munini ku isi.

Aloysia Cyanzayire yari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, ubu ni Umuvunyi Mukuru

Uretse inteko kandi, biramenyerewe ndetse ntibigitangaje na busa kumva umugore yahawe umwanya ukomeye mu mishinga itandukanye imbere mu gihugu, ndetse umusaruro bamwe muri bo batanga muri iyo mirimo ukabahesha guhagararira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga cyangwa bakayobora imishinga yigenga n’ibindi.

Dore ingero:

Nyuma ya John Gara wigeze kuyobora Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Iterambere (RDB) akaza guhindurirwa imirimo, yasimbuwe na Claire Akamanzi wakiyoboye by’agateganyo, kugeza uyu munsi akaba yungirije Amb. Valentine Rugwabiza Sendanyoye wagizwe umuyobozi mukuru wacyo.

Izina Rica Rwigamba muri RDB naryo ntirizibagirana kuko yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukerarugendo, aho yari ashinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri iki kigo; Ubukerarugendo bukaba bufatwa nka kimwe mu byinjiriza u Rwanda akayabo.
Aloysia Cyanzayire yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga igihe kirekire, urukiko rufite inshingano zikomeye zo kurinda Itegeko Nshinga.

Aissa Kirabo Kacyira wahoze ayobora Umujyi wa Kigali, ubu ari muri LONI

Aissa Kirabo Kacyira; iri zina si rishya mu Banyarwanda cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali. Bitewe n’imirimo ikomeye yakoze ubwo yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali aho yafataga ibyemezo bikarishye bigamije guhindura uyu mujyi icyitegererezo no kuwuhuza n’icyerecyezo cy’u Rwanda kiganisha kuri gahunda ya Vision 2020, yaje guhamagarwa na Ban-ki Moon kungiriza Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryano w’Abibumbye rishinzwe imiturire.

Hejuru ku ifoto: Fraser-Moleketi
Source: afdb.org
Foto: Internet
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages