Icyegeranyo cya World Travel and Tourism Council (WTTC) kigaruka ku ngaruka Coronavirus yagize ku bukerarugendo bw’umugabane wa Afurika, kigaragaza ko ubukungu bw’Afurika bwamaze kugirwaho ingaruka zikomeye n’iki cyorezo cyane ko ubukerarugendo bugize hejuru ya 10% by’ubukungu bwa byinshi mu bihugu bya Afurika.
Nk’ibirwa bya Seychelles na Mauritius bisanzwe bishingira ubukungu bwabyo ku bukerarugendo, biri mu byahungabanye cyane. Mauritius yabonye abakerarugendo miliyoni 1.4 umwaka ushize, gusa kuva muri Mata kugeza Kamena uyu mwaka, iki gihugu cyabonye abakerarugendo 40 gusa n’ubwo cyari cyafunguye imipaka yacyo kandi kiri mu bihagaze neza mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus.
Ibi byatumye ikigo cy’indege cy’icyo gihugu kigira igihombo kinini, dore ko ibihugu by’u Bufaransa na Afurika y’Epfo, bisanzwe bigize umubare munini w’abagisura, byakomeje gushyiraho ingamba zo kwirinda ingendo zambukiranya imipaka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Umubare w’abakora ubukerarugendo muri Afurika y’Epfo nawo wagabanutseho 99%, ibyatumye hoteli zikomeye zirimo Sun International Ltd zihagarika burundu serivisi z’imikino za Casino.
Ibigo by’indege bya Namibia na Kenya biri mu bihe bikomeye kubera ibihombo byatewe na Coronavirus. Kenya ibara ko izahomba agera miliyoni $511 mu gihe hoteli z’icyo gihugu zizakomeza kubura abakiliya.
Umwaka ushize, Afurika yinjije miliyari $168 zivuye mu bukerarugendo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ubukerarugendo buri mu nzego zagizweho ingaruka na COVID-19 bitewe n’ihagarikwa ry’ibikorwa bihuza abantu benshi n’ifungwa ry’ingendo mpuzamahanga.
Muri Mata, Gicurasi na Kamena, umubare wa ba mukerarugendo n’amafaranga binjiza byagabanutse ku kigero cya 99%, bivuze ko nta bukerarugendo bwabaye.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard aherutse kuvuga ko hagati ya Mutarama na Kamena, Ubukerarugendo bwahombye 58%.
Yakomeje ati “Kuva muri Werurwe 2020 kugeza uyu munsi hamaze gusubikwa inama 70 zashoboraga kubera mu Rwanda, kuko icyorezo cyiyongereye. Bimaze gutera igihombo kigera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyari 76 Frw.’’
Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!