Polisi ya Uganda ikomeje iperereza rikomeye ku bagabo batatu bafatanywe igihanga cy’umuntu mu gikapu , no ku tundi duhanga twinshi twaburiwe irengero mu marimbi y’icyo gihugu.
Mu gufata abo bagabo, Polisi yarashe umwe, John Lubombwe, ahita apfa naho abandi babiri Umar Katende na Gerald Semata batabwa muri yombi.
Ikinyamakuru The New Vision kivuga ko Semata yabwiye Polisi ko yari yahawe na Lubombwe amashiringi ya Uganda ibihumbi 200 000 ngo ataburure agahanga k’umuntu mu irimbi rya Kamira.
Semata yavuze ko Lubombwe yaranguraga uduhanga tw’abantu akajya kutugurisha mu mujyi wa Kampala kuri miliyoni y’amashiringi ku gahanga kamwe..
The New Vision kivuga ko ubucuruzi bw’uduhanga bufite isura mpuzamahanga .
Muri Nyakanga , Polisi ya Tanzania yafashe abantu umunani bafite imifuka 85 yuzuyemo ibice by’imibiri y’abantu.
Icyo gihe umukuru wa Polisi mu mujyi wa Dar Es Salaam, Suleiman Kova, yavuze ko iyo mifuka yari irimo uduhanga ,intoki n’imbavu z’abantu zumye kandi zitanuka.
Kugeza na n’ubu Polisi ya Tanzania nayo iracyaperereza niba ibyo bice by’abantu bidafitanye isano n’ubupfumu cyangwa ubucuruzi mpuzamahanga.
U Burundi na bwo buherutse gufata Umutaliyani Giuseppe Favaro, afite uduhanga 40 ashaka kutwoherereza muri Thailand atunyujije ku kibuga cy’indege cya Bujumbura
Favaro yabwiye Polisi ko utwo duhanga twari utwo gukoreraho ubushakashatsi muri Kaminuza ya Chiang Mai muri Thailand ariko yo irabihakana.
Mu cyumweru gishize, ibiro by’ubutasi by’u Burundi byagaragaje ko Favaro yari amaze imyaka myinshi yohereza uduhanga tw’abantu twinshi mu mahanga.
Polisi z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba zashyizeho gahunda zo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka ,ariko abacuruza uduhanga bakekwaho kuba batunyuza mu bihugu bizwiho ruswa mu gipolisi nk’u Burundi ,Uganda na Tanzania.
Ikinyamakuru the Daily Beast gisanga hari isano riri hagati y’ibura ry’uduhanga tw’abantu muri Afurika n’ubushakashatsi bukorerwa ku mugabane w’u Burayi.
Icyo kinyamakuru kivuga ko u Burayi bukeneye uduhanga twinshi mu bigo by’ubushakashatsi , kandi ko abashakashatsi basanga Afurika ari isôoko y’uduhanga twinshi kubera intambara n’ubwicanyi bwinshi buyirangwamo.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko amagufa y’umuntu yaba akorwamo ibiyobyabwenge bihenze akaba ari yo mpamvu yahindutse imari ikomeye kuri bamwe.



















TANGA IGITEKEREZO