Amakuru y’iri turika ry’ububiko bw’intwaro yamenyekanye ku wa 31 Werurwe 2026. Ububiko bw’intwaro bwahiye ni ubuherereye mu kigo cya gisirikare kizwi nka ‘base’ mu Mujyi wa Bujumbura.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Gen Gaspard Baratuza yabwiye Reuters ko “Impanuka ikomeye ishingiye ku muriro w’amashanyarazi yibasiye ububiko bw’intwaro muri Musaga niyo ntandaro yo guturika kuri kumvikana hirya no hino i Bujumbura.”
Ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya X ya Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu mu Burundi, buvuga ko “Hari ibirimo guturika kubera umuriro wadutse mu kigo cya gisirikare i Bujumbura. Abari mu Mujyi wa Bujumbura mutekane ntihagire ibindi byago mutera, birimo birakurikiranwa.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi Gen Gaspard Baratuza yatangaje ko ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare cy’i Bujumbura bwafashwe n’inkongi y’umuriro yateye iturika rikomeye. pic.twitter.com/KLc1mQpjyl
— IGIHE (@IGIHE) March 31, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!