The Citizen yatangaje ko iyo sosiyete yahagaritse ibikorwa guhera kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata, kugeza mu gihe kitazwi.
Uber mu butumwa yageneye abakiliya bayo, yatangaje ko izongera gusubukura ibikorwa imaze kumvikana na Leta ya Tanzania ku ngingo zitandukanye.
Bagize bati “Amabwiriza ariho ubu agenga ibijyanye no gutwara abantu yatumye bigorana gukomeza gukora neza ku buryo byagize ingaruka ku bucuruzi bwacu.”
Nubwo Uber itatangaje icyayibangamiye muri ayo mabwiriza ariho, yatangaje ko yiteguye gukomeza gukorana n’ubuyobozi mu gihe bazaba bumvikanye ku bibazo bihari.
Uber ikorera mu bihugu bigera kuri 80 hirya no hino ku Isi, harimo ibihugu 11 byo muri Afurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!