Leta y’u Rwanda yahaye ubutumwa bwo kwihanganisha no kukomeza igihugu cya Sudan y’Epfo nyuma y’impanuka y’indege yaguye hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Juba, kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2015.
Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yageneye Leta ya Sudan y’Epfo abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati”u Rwanda rwifatanyije na Leta ya Sudani y’Epfo n’abavandimwe bose, bitewe n’impanuka y’indege yabereye iruhande rw’ikibuga cy’indege cya Juba igahitana abantu 25 mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Ugushyingo”
Imibare itangwa n’inzego zinyuranye zo muri Sudani y’Epfo ivuga ko abantu 36 aribo baguye muri iyi mpanuka y’indege itwara imizigo yaguye ku nkengero z’umugezi wa Nile (White Nile).
Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, ndetse babiri bari barokotse iyi mpanuka, ariko umwe muri bo yitabye Imana kubera ibikomere.

TANGA IGITEKEREZO