Kugeza ubu ibihugu bya Uganda n’u Rwanda byamaze gutangaza umubare w’ingabo bizatanga mu mutwe w’akarere (Eastern African Standby Force) washyiriweho kuzajya uhora witeguye gutabara mu gihe kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’I Burasirazuba gitewe.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yemeye kuzatanga ingabo zigera kuri 736 zizajya muri uwo mutwe nk’uko tubikesha Daily Monitor. Iyi mibare yatangarijwe muri Guinea Equatorial mu minsi ishize ubwo hari hateraniye inama y’Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Museveni yagize ati “Uganda izatanga abasirikare 736 bazajya muri Eastern African Standby Force.”
Ibihugu 10 byo mu karere byashyize umukono ku ishyirwaho ry’uwo mutwe hakiyongeramo na Somalia, Ethiopia, Djibouti, Comoros na Seychelles.

Ku rundi ruhande u Rwanda muri iyo nama yari iyobowe na Perezida Paul Kagame rwemeye gutanga batayo y’ingabo 850, abakora ibikorwa by’ubuvuzi 35 n’imodoka 10.
TANGA IGITEKEREZO