00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu bike bya Afurika umuherwe Aliko Dangote abonamo iterambere ryihuse

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 May 2026 saa 08:26
Yasuwe :

Umuherwe Aliko Dangote ufite inganda zikomeye n’ibigo by’ishoramari, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bike yashoramo imari muri Afurika kubera ko ari kimwe mu bitanga icyizere cy’iterambere rirambye ku mugabane.

Mu kiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Norvège gishinzwe imicungire y’ishoramari rikomoka ku mafaranga y’ubwiteganyirize (NBIM), Nicolai Tangen, Dangote yagaragaje ko kugira ngo Afurika itere imbere, ikeneye ishoramari rikomeye mu bikorwaremezo n’uburezi.

Dangote yavuze ko uburezi ari urwego rw’ingenzi rukwiye gushyirwamo imbaraga, rugashorwamo hagati ya 15 na 20% by’ingengo y’imari kugira ngo mu gihe kiri imbere, uyu mugabane uzabe ufite abakozi bashoboye kuwuteza imbere.

Tangen yabajije Dangote ibihugu abona bitanga icyizere cyo gutere imbere byihuse, asubiza ko harimo ibirenga 10 muri 54 biri ku mugabane, birimo Nigeria, Kenya, Tanzania, u Rwanda, Misiri, Algeria, Ghana, Côte d’Ivoire na Guinée-Conakry.

Uyu muherwe yagize ati "Ibihugu bitanga icyizere ni Nigeria, Kenya, Tanzania, u Rwanda; igihugu gito ariko gitanga icyizere cyane. Hari Misiri, Algeria nubwo batugurura imiryango cyane. Mbese ni ibihugu birenga 10 byo muri Afurika, aho najya gushora imari. Ghana iri gukora neza, Côte d’Ivoire iri gukora iby’ikirenga."

Kuri Guinée-Conakry, Dangote yagaragaje ko nyuma y’aho igiranye amasezerano n’ikigo Rio Tinto ya miliyari zirenga 20 z’Amadolari yo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, abashoramari babonye ko amarembo yayo yuguruye, batangira kuyigana.

Dangote afite uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 650 ku munsi. Ateganya kwagura ubushobozi bwarwo, rukazajya rutunganya utugunguru miliyoni 1,4 ku munsi guhera mu 2028.

Kuva intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yatangira mu mpera za Gashyantare 2026, umuyoboro wa Hormuz ugafungwa, ibihugu byinshi byabonye ko bizagira icyuho gikomeye cy’ibikomoka kuri peteroli, byegera Dangote kugira ngo abifashe.

Uyu muherwe afite gahunda yo kubaka uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli i Mombasa muri Kenya, ruzajya rubyohereza mu karere ka Afurika y’iburasirazuba. Ateganya ko ruzamutwara ari hagati ya miliyari 15 na 17 z’Amadolari, rutunganye utugunguru ibihumbi 650 ku munsi.

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, aherutse gusobanura ko uruganda rwa Dangote ruzashyirwa mu karere hashingiwe ku biganiro yagiranye n’abayobozi bo mu bihugu bizakenera ibyo ruzajya rutunganya.

Aliko Dangote yagaragaje ko nubwo u Rwanda ari ruto ku buso, rutanga icyizere cy'iterambere
Dangote yagaragaje ko gushora mu bikorwaremezo no mu burezi ari byo byazamura iterambere rya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages