Abaturage b’ibi bihugu bazajya baka viza bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka e-visa, bworoshye gukoresha ugereranyije n’ubwari busanzwe.
Ubu buryo u Burusiya buvuga ko bugamije koroshya ubuhahirane, imigenderanire n’ubucuruzi hagati y’Abanyafurika n’Abarusiya.
Ibihugu byongewemo byatumye ibyemerewe gukoresha ubu buryo biba 64. E-Visa yemerera uyihawe kuba yamara iminsi 60 mu Burusiya nta kibazo.
Kugira ngo uwasabye iyi visa ayihabwe, ntabwo asabwa kugaragaza ibyangombwa byose bigaragaza icyo azaba agiye gukora mu Burusiya. Nta mafaranga asabwa kandi kuyibona bitwara iminsi ine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!