Mu gitondo cya kare, urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, harimo no hafi y’ikigo gikomeye cya gisirikare ndetse n’ingoro y’umukuru w’igihugu. Nyuma y’amasaha make, abayobozi ba Niger batangaje ko izo mvururu zahagaritswe.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yavuze ko ingabo za Niger zahagaritse icyo gitero “zibifashijwemo n’abasirikare bo mu mutwe wa African Corps wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya.”
Iyo Minisiteri yongeyeho ko Moscow izakomeza gushyigikira Niger mu rugamba rwayo rwo kurwanya “abaterabwoba”, ivuga ko gahunda zose zagenzurwaga n’ubuyobozi bwemewe buyobowe na Perezida Gen Abdourahmane Tiani.
Abayobozi ba Niger ntibaratangaza umubare w’abasirikare bagize uruhare muri ibyo bikorwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi cyangwa umubare w’abahitanywe na byo. Gen Tiani, wafashe ubutegetsi nyuma yo gukura ku butegetsi umuyobozi wari watowe n’abaturage, na we ntiyigeze agira icyo avuga ku byabaye.
Televiziyo y’igihugu ya Niger yeretse abaturage amashusho y’abantu bakekwaho kuba mu basirikare bigometse ku butegetsi.
Ikigo cy’Itangazamakuru cya Niger cyatangaje ko ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gusubukurwa, aho sitasiyo za lisansi, amaduka n’ibindi bikorwa byari byongeye gufungura.
Abashyigikiye ubutegetsi bateraniye mu gace ko hagati muri Niamey bagaragaza ko bashyigikiye inzego z’umutekano na Guverinoma ya Perezida Tiani.
Ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Air Base 101 cyagabweho igitero ni kimwe mu bigize ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Diori Hamani. Iki kibuga gikoreshwa n’indege za gisirikare za Niger, drones ndetse n’umutwe w’ingabo z’ibihugu bigize Alliance of Sahel States.
Niger, Mali na Burkina Faso, bigize ihuriro rya Alliance of Sahel States, bavuze ko icyo gikorwa cyari cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe n’itsinda ry’abasirikare bashakaga guhungabanya igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!