Nyuma ya Uganda Airlines yatangijwe muri uyu mwaka ndetse na Air Tanzania Co yasubukuye ingendo, U Burundi nabwo ntibwatanzwe, aho mu mwaka utaha wa 2021 izatangiza Burundi Airlines isimbura Air Burundi yananiwe gukora maze ingendo zo mu kirere zigahagarikwa muri icyo gihugu, mu myaka irenga icumi ishize.
Burundi Airlines izaba igenzurwa ahanini na Leta, aho ifitemo imigabane ingana na 92%, naho Kompanyi y’Ababiligi ikazaba ifite imigabane ingana na 4% mu gihe indi isigaye izafatwa na Sosiyete z’Ubwishingizi Socabu (Société d’Assurances du Burundi) iherereye i Bujumbura.
Izi ngendo zizatangira gukorwa binyuze muri sosiyete ishinzwe iby’ingendo z’indege muri icyo gihugu, Sobugea (Société Burundaise de Gestion des Entrepôts et d’Assistance des Avions en Escale), ndetse na Air Burundi yahagaritse ibikorwa by’ingendo z’indege kuva mu 2009.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!