Ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buholandi, Caspar Veldkamp, yandikiye Inteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko hafashwe icyemezo cyo gufunga ambasade eshanu.
Ati “Mfite gahunda yo gufunga Ambasade eshanu ndetse n’ibiro bihagarariye inyungu zacu mu bihugu bikurukira, i Bujumbura mu Burundi, Havana muri Cuba, Juba muri Sudani y’Epfo, Tripoli muri Libya, Yangon muri Myanmar, n’ibiro bihagarariye inyungu zacu muri Antwerp mu Bubiligi na Rio de Janeiro muri Brésil.”
Izi ngamba zije mu rwego rwo kugabanya amafaranga y’ingengo y’imari angana na miliyoni 25 z’Amayero.
Leta y’u Buholandi ifite intego yo kugabanya amafaranga ikoresha ku kigero cya 22%.
Ifungwa rya Ambasade y’u Buholandi i Bujumbura rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, kubera ko iki gihugu kiri mu biha inkunga nyinshi u Burundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!