Ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2025 ni bwo imodoka yaturikiye mu Mujyi wa New Delhi, hapfa abantu umunani abandi barakomereka.
Ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Bhutan, Modi, yavuze bwa mbere ku byabereye i New Delhi, yemeza ko ko abakoze icyo gitero batazihanganirwa.
Ati “Ababigizemo uruhare bose bazagezwa imbere y’ubutabera. Umugoroba wose washize nari ndi gukorana bya hafi n’inzego zose ziri gukora iperereza kuri iki kibazo. Inzego zacu zizacukumbura iby’iki kibazo.”
Umuvugizi wa Polisi muri New Delhi, Sanjay Tyagi, yavuze ko bakiri gukora iperereza ku cyatumye iyi modoka iturika. Ntiharamenyekana icyateye iri turika.
Kugeza ubu ibikorwa byo gusura inkuta za Red Fort zo mu Mujyi wa New Delhi, zo mu kinyejana cya 17 zisurwa n’abarenga miliyoni eshatu ku mwaka, byahagaritswe iminsi itatu kugira ngo iperereza rikomeze.
Ibitero bikomeye byagabwe muri New Delhi cyaherukaga mu 2008 ubwo ibisasu byaterwaga mu bubiko bw’amasoko mu bice bitandukanye bigahitana abarenga 20.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!