Ni amakuru yatangaje ko ibyo byakozwe kubera igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitajya imbizi na Afurika y’Epfo.
Yatangaje ko Ramaphosa yemeye icyo cyemezo, aheruka kugezwaho na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Afurika y’Epfo, David Martinon waganiriye n’Umujyanama wa Perezida mu by’ububanyi n’amahanga, Nokhukhanya Jele.
Ati “Twemeye icyo cyemezo u Bufaransa bwafashe kandi twashimye icyo gitutu bwashyizweho.”
Yagaragaje ko nta mpamvu y’uko Afurika y’Epfo izirirwa isaba umucyo kuri icyo cyemezo cyafaswe.
Yanashimangiye ko icyo cyemezo kitazagira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi bisanganywe.
Macron yari yahaye Ramaphosa ubutumire bwo kwitabira G7 ubwo yari muri Afurika y’Epfo, yitabiriye inama ya G20.
Umubano wa Afurika y’Epfo na Amerika warushijeho kujya irudubi igihe Donald Trump yari yongeye gusubira ku butegetsi ashinja Afurika y’Epfo kwica abazungu no kubambura ubutaka bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!