Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatumiye mugenzi we wa Kenya, William Ruto mu nama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7 izabera muri Évian-les-Bains muri Kamena 2026.
Kenya kandi itegereje kwakira inama ihuza u Bufaransa na Afurika iteganyijwe ku wa 11 na 12 Gicurasi 2026, ari bwo bwa mbere izaba ibereye mu gihugu kitabarizwa mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Bloomberg yanditse ko Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya iri mu nzira zo kwemeza amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare hagati ya Kenya n’u Bufaransa, akubiyemo imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi mu byerekeye imyitozo ya gisirikare ihuriweho.
Ni nyuma y’uko ibihugu nka Sénégal, Côte d’Ivoire, Tchad, Mali, Burkina Faso, na Niger byakoronijwe n’u Bufaransa byafashe icyemezo cyo kwirukana ingabo zabwo, bizishinja kudatanga umusaruro mu kurwanya iterabwoba.
Bivugwa ko Macron yahisemo kwerekeza inama muri Kenya kugira ngo iki gihugu kizamufashe kubona abayobozi b’ibihugu bazayitabira ari benshi. Byakozwe binyuze mu kubereka amahirwe y’ishoramari, ubucuruzi n’amasezerano n’imikoranire.
U Burusiya, U Bushinwa, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Amerika bisa n’ibyamaze gushinga imizi ku mugabane wa Afurika mu gihe u Bufaransa bwo bushyize imbaraga mu gusubirana ijambo bwahoranye kuri uyu mugabane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!