Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot na mugenzi we wa Sénégal, Yassine Fall, batangaje ko impande zombi ziri gukorana ngo icyemezo cyo kuvana ingabo z’u Bufaransa mu bigo bya gisirikare biri muri Sénégal kigende neza.
RT yanditse ko abayobozi ku mpande zombi bari kwiga ku mikoranire mishya mu bya gisirikare yatuma impande zombi zibyungukiramo.
Icyemezo cyo kwirukana abasirikare 350 b’Abafaransa bari bamaze imyaka myinshi muri Sénégal cyafashwe nyuma y’uko Perezida Bassirou Diomaye Faye avuze ko ingabo z’igihugu cyabakolonije zitagomba gukomeza kuba iwabo.
Ibinyamakuru byo muri Sénégal biherutse gutangaza ko u Bufaransa bwamaze gusubiza iki gihugu ko ibigo bitatu bya gisirikare byafunze, mu gihe bwari buhafite ibigo bitanu. Biteganyijwe ko abasirikare b’u Bufaransa bazasoza kuva muri iki gihugu muri Nzeri 2025.
Mu Ukuboza 2023 kandi u Bufaransa bwacyuye ingabo 1500 zari muri Niger nyuma y’uko abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Nyakanga 2023. Ibisa n’ibi kandi byabaye muri Mali na Bourkina Faso aho ingabo z’u Bufaransa zirukanwe, zishinjwa kunanirwa guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba mu karere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!