00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bugiye kwirukana abadipolomate ba Algeria

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 14 May 2025 saa 06:29
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yamenyeshe Algerie ko igiye kwirukana abadipolomate bayo baba mu Bufaransa bafite Passport gusa badafite visa.

Ni igikorwa gisa no kwihorera kuko ku wa 12 Gicurasi 2025, Guverinoma ya Algerie yategetse ko abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa bashyizweho bitamenyeshejwe iki gihugu bahita birukanwa ku butaka bwacyo.

Itangazo ry’u Bufaransa rigira riti" u Bufaransa bufite uburenganzira bwo gufata izindi ngamba bitewe n’uko ibintu bigenda bihinduka."

Umubano hagati y’ibihugu byombi umaze igihe warajemo agatotsi gusa byaje kujya irudubi umwaka ushize ubwo Perezida Emmanuel Macron yarakariraga Aligerie nyuma y’uko ishyigikiye Maroc mu bibazo bw’agace ka Sahara y’Iburengerazuba.

Algeria imaze iminsi ishinja u Bufaransa gukumira abaturage bafite pasiporo zayo kwinjira muri iki gihugu no kubangamira abashinzwe inyungu zayo mu Bufaransa.

Minisitiri Jean-Noel Barrot yavuze ko u Bufaransa buzafata ibindi byemezo bugendeye ku bizaba bigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages