00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bugiye kwihimura kuri Burkina Faso

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2026 saa 06:53
Yasuwe :

Ubutegetsi bw’u Bufaransa bwatangaje ko buri gutekereza ku kwihimura ku cyemezo cya Burkina Faso cyo guca umubano wa dipolomasi hagati y’impande zombi.

Burkina Faso ku wa 2 Kamena 2026 yatangaje ko yahagaritse umubano n’u Bufaransa, bwari 6igihugu cyayo cyahoze kibukolonije, nyuma y’imyaka myinshi umubano wifashe nabi bitewe n’ibibazo by’umutekano, ubusugire bw’igihugu n’ibirego by’uko hari kwivanga kw’amahanga.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa ku wa 27 Kamena yagize iti “u Bufaransa bubabajwe n’iki cyemezo kidafite ishingiro, kikerekana icyerekezo giteye impungenge cy’ubutegetsi bwa Burkina Faso.”

Iyi minisiteri yanibukije Abafaransa bari muri Burkina Faso “kwitwararika cyane no kongera imbaraga mu kwirinda.”

Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Burkina Faso, Gilbert Ouedraogo, yavuze ko iki cyemezo cyatangiye gukurikizwa ku wa Gatanu, anashinja u Bufaransa gushyigikira abafite umugambi wo gusenya igihugu n’iterabwoba, ibirego u Bufaransa bwagiye buhakana kenshi.

U Bufaransa bwavuze ko bugiye gufata icyemezo kijyanye n'icya Burkina Faso yaciye umubano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages