00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwiyemeje guhagarikira inkunga u Burundi mu gihe Nkurunziza yaba yiyamamaje

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 22 May 2015 saa 07:03
Yasuwe :

U Bubiligi bwaburiye Perezida Nkurunziza ko bushobora guhagarika inkunga zose bwageneraga icyo gihugu mu gihe yaba akomeje gutsimbarara akaziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kuri manda ya gatatu ikomeje guteza ubwumvikane buke.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa kane tariki ya 21 Gicurasi 2015 i Brussels, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yatangaje ko yizeye ko Perezida Nkurunziza azisubiraho ntiyiyamamaze.

Iyi Minisiteri yatangaje ko manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza izaba inyuranye n’amategeko y’u Burundi ndetse ko ishobora kuzatuma umubano n’ubufatanye bw’iki gihugu n’ibindi uba utagishobotse.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yaho umwe mu bigaragambya bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza yishwe arashwe kuwa kane tariki ya 21 Gicurasi mu murwa mukuru Bujumbura, akaba yinyongera ku bandi barenga 20 bamaze kugwa mu myigaragambyo.

U Bubiligi ni igihugu nterankunga gikomeye cy’u Burundi, kigwa mu ntege Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi n’u Buholandi mu gutanga inkunga nyinshi.

Mu mwaka wa 2013, inkunga cyageneraga iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba miliyoni 47.4 z’amayero aho 34.4 zajyaga mu bikorwa by’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, U Bubiligi bwahagaritse inkunga zari zigenewe ibikorwa by’amatora mu Burundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages