00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tyrese Gibson yasuye Uganda, Gen Muhoozi amubwira ko ari mu rugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi w’Umunyamerika, Tyrese Gibson, yageze muri Uganda aho yitabiriye ibikorwa bijyanye n’igitaramo azakorera muri icyo gihugu mu Ukwakira 2026.

Uyu mugabo wamamaye cyane nyuma yo kugaragara muri filime za Fast & Furious, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe, aho yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Talent Africa Group, Aly Allibhai, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubukerarugendo cya Uganda, Juliana Kagwa.

Tyrese Gibson yagiye muri Uganda mbere y’igitaramo azitabira muri Coffee Marathon izabera mu Karere ka Ntungamo mu Kwakira uyu mwaka. Iki gikorwa kizahuza siporo, umuziki, ubuhinzi bwa kawa ndetse n’ibikorwa by’umuco.

Coffee Marathon itegurwa na Inspire Coffee Group yashinzwe n’umushoramari Nelson Tugume.

Nyuma yo kugera muri Uganda, ku wa 27 Kanama 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yishimiye guhura na Tyrese Gibson, amubwira ko Uganda ari mu rugo.

Ati “Uyu munsi, nishimiye guhura n’icyamamare cyo muri Amerika, Tyrese Gibson. Namubwiye ko akwiriye gufata Uganda nko mu rugo ndetse akazana abandi birabura bo muri Amerika kugira ngo bahasure.”

Gen. Muhoozi kandi yagaragaje ko kuba Tyrese Gibson yageze muri Uganda ari ikimenyetso cy’iterambere, aho yanditse ku rubuga rwa X ati “Tyrese ari muri Uganda? Ntekereza ko ubu twateye imbere.”

Uretse gukina muri Fast & Furious, Tyrese Gibson yanakoze umuziki wamuhesheje izina mu ruhando mpuzamahanga.

Tyrese Gibson yasuye Uganda, Gen Muhoozi amubwira ko ari mu rugo
Tyrese Gibson yasuye Uganda, Gen Muhoozi amubwira ko ari mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages