00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tunisie: Umushoramari yakatiwe gufungwa imyaka 66

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 April 2025 saa 09:59
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Tunisie rwakatiye Abanyapolitiki, abashoramari ndetse n’abanyamategeko bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, igifungo kirimo icy’imyaka 66 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutegura umugambi wo guhungabanya umutekano no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Aba byapolitiki bakatiwe ku wa 19 Mata 2025, bahanishwa ibihano biri hagati y’imyaka 13 na 66.

Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri iki gihugu ivuga ko uru rubanza rutaciye mu mucyo kuko byakozwe mu rwego rwo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Tunisie, Kais Saied.

Uru rubanza rwaregwagamo abantu 40, bose bashinjwa gutegura umugambi wo guhungabanya umutekano, no kuba mu mutwe w’iterabwoba, gusa abenshi baburanishijwe badahari kuko bahunze igihugu.

Kamel Eltaief, utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umushoramari ukomeye yahanishijwe igifungo cy’imyaka 66.

Kamel Jendoubi wahoze ari minisitiri, na we waburanishijwe adahari, yabwiye AFP ko imyanzuro y’urubanza atari urukiko rwayifatiye ahubwo ari iya politiki abacamanza bo bakurikizaga amategeko gusa.

Yagize ati “Ibi si umwanzuro w’urukiko ahubwo ni uwa politiki washyizwe mu bikorwa n’abacamanza hashingiwe ku ibwiriza bahawe.”

Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Amnesty International), wagiye uvuga kenshi ko iki gihugu kirenga kenshi ku mategeko arengera uburenganzira bwa muntu, ndetse ko guverinoma ya Saied itegekesha igitugu.

Saied we avuga ko icyo ari gukora, ari guca abanyapoliki b’abagambanyi ndetse barya ruswa muri guverinoma.

Kamel Eltaief usanzwe ari umushoramari utavuga rumwe n'ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 66

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .