Aba byapolitiki bakatiwe ku wa 19 Mata 2025, bahanishwa ibihano biri hagati y’imyaka 13 na 66.
Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri iki gihugu ivuga ko uru rubanza rutaciye mu mucyo kuko byakozwe mu rwego rwo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Tunisie, Kais Saied.
Uru rubanza rwaregwagamo abantu 40, bose bashinjwa gutegura umugambi wo guhungabanya umutekano, no kuba mu mutwe w’iterabwoba, gusa abenshi baburanishijwe badahari kuko bahunze igihugu.
Kamel Eltaief, utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umushoramari ukomeye yahanishijwe igifungo cy’imyaka 66.
Kamel Jendoubi wahoze ari minisitiri, na we waburanishijwe adahari, yabwiye AFP ko imyanzuro y’urubanza atari urukiko rwayifatiye ahubwo ari iya politiki abacamanza bo bakurikizaga amategeko gusa.
Yagize ati “Ibi si umwanzuro w’urukiko ahubwo ni uwa politiki washyizwe mu bikorwa n’abacamanza hashingiwe ku ibwiriza bahawe.”
Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Amnesty International), wagiye uvuga kenshi ko iki gihugu kirenga kenshi ku mategeko arengera uburenganzira bwa muntu, ndetse ko guverinoma ya Saied itegekesha igitugu.
Saied we avuga ko icyo ari gukora, ari guca abanyapoliki b’abagambanyi ndetse barya ruswa muri guverinoma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!