Ni ibikorwa byaciye ibice mu banyapolitiki bo muri RDC, benshi bamushinja kujya kuryoshya nyamara igihugu cye “cyaratewe na M23”.
Ikinyamakuru Politico cyo muri RDC cyatangaje ko amakuru yizewe cyabonye ari uko Tshisekedi yasubiye mu gihugu cye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2022.Yageze muri RDC aturutse i Madrid muri Espagne.
Tshisekedi ngo yavuye i Kinshasa ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yerekeza i Lusaka muri Zambia, mu nama ya kane ku guhuza ibikorwa by’Ubumwe bwa Afurika (AU), ku kwihaza mu biribwa n’imirire.
Amakuru yagiye hanze ahamya ko ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga, Perezida Félix Tshisekedi yahise yerekeza i Marbella, umujyi wa ba mukerarugendo uba mu majyepfo ya Espagne.
Ni urugendo rwiswe "bwite", rutandukanye n’urw’akazi, rutavuzweho rumwe kuko yakomeje kuvuga ko igihugu cye kiri mu ntambara, ariko akagisiga akajya kwishimisha.
Ni mu gihe amakuru yakomeje gutangwa n’abantu ba hafi muri Perezidansi ya RDC, ahamya ko yagiye muri Espagne ku mpamvu zo kwisuzumisha ku baganga ndetse n’ikiruhuko.
Umwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo bakoresheje imbuga nkoranyambaga, ni Sirius Tekasala.
Yakomeje ati “Miliyoni 4 z’amayero, ngayo amafaranga y’umurengera y’ibiruhuko bya Félix Tshisekedi i Marbella. Mu gihe abanye-Congo bakomeje gupfa mu burasirazuba, ndetse ubukene bukomeje kunuma mu gihugu, ntacyo bimubwiye. Marbella ubu ni yo imeze neza.”
Ubwo butumwa bwaherekejwe n’ifoto y’umuntu uri mu mazi usa nka Perezida Tshisekedi, nubwo bigoye kwemeza ko ari we mu buryo budashidikanywaho.
4 millions d'euros, voici la somme astronomique des vacances de Félix tshisekedi à Marbella.
Que des Congolais meurent dans l'Est, que le k.o et la pauvreté gagne du terrain au pays on s'en fou...c'est Marbella qui est bon à l'heure là. pic.twitter.com/DNgs8UkdNE— Sirius Tekasala (@SiriusTekasala) July 21, 2022
Voici l'hôtel #BREATHE qui est logé Félix TSHISEKEDI le jouisseur à Marbella 🙆🙆🙆😠😠 pic.twitter.com/ht3vu8qsrE
— FLORYDA Ngoma ❤️ (@Yannick49950724) July 21, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!