00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi ntiyigeze atsinda amatora-Corneille Nangaa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 January 2025 saa 10:55
Yasuwe :

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa, yashimangiye ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, atigeze atsinda amatora ahubwo yayibye.

Corneille Nangaa yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 30 Mutarama 2025 mu Mujyi wa Goma, akabazwa impamvu ari kurwanya Perezida Tshisekedi nyamara yarabaye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri RDC.

Corneille Nangaa ni we wari uyoboye komisiyo y’amatora ubwo Perezida Tshisekedi yatsindiraga manda ye ya mbere yo kuyobora RDC mu 2018.

Mu 2023, Nangaa yahise ashinga umutwe ufite n’igisirikare kuko ngo yari abizi ko Perezida Tshisekedi aziba amajwi mu matora yo ku wa 20 Ukuboza 2023, nk’uko byari byagenze mu 2018.

Icyo gihe yahamagariye abanyapolitiki n’Abanye-Congo muri rusange kwiyunga na AFC kugira ngo bayifashe gukura byihuse Tshisekedi ku butegetsi, hanyuma hategurwe andi matora aciye mu mucyo.

Ubwo Nangaa yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru ku mpamvu ari kumurwanya kandi ari we watangaje intsinzi ye bwa mbere, yavuze ko Tshisekedi atigeze atsinda amatora.

Yakomeje agira ati “We [Tshisekedi] ntabwo yigeze atsinda amatora. Niba narashyizeho inyamaswa ndatekereza ko ari nanjye bireba gukuraho iyo nyamaswa. Niba narashyize RDC mu bibazo ndatekereza ko bindeba kongera gukemura ibyo bibazo kandi ni na byo ndi gukora.”

Nangaa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwabaswe na ruswa mu nzego zose haba mu butabera ndetse no mu zindi ngeri.

Yavuze ko biteguye gukomeza urugamba bakagera i Kinshasa bagafata ubutegetsi kandi bagashyiraho ubundi bushya.

Ati “Tugiye i Kinshasa dushyireho Leta, duhange imiyoborere mishya, dukureho Leta yatsinzwe tureme indi nshya. Iha amahirwe angana abanye-Congo bose yo kubana ubwabo ndetse no kubana neza n’abaturanyi babo bose n’ikiremwa muntu cyose. Iyo rero ni yo ntego yacu.”

Yashimangiye ko iyo ntego ari yo ituma ingabo za M23 zirwana zifite umuhate kuko zifite icyo zirwanira kirimo guharanira uburenganzira ku gihugu cyazo.

Si ubwa mbere bivuzwe ko Perezida Tshisekedi atigeze atorwa n’abaturage kuko ubwo Perezida, Paul Kagame, yagiraga ikiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu mu Rwanda ku wa 16 Mutarama 2025, yavuze ko Tshisekedi atigeze atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018 no mu 2023.

Ati “Uyu mugabo Tshisekedi, ubwa mbere ntiyatowe kandi murabizi. Ntimubivugira mu ruhame, njye ndi kubivugira mu ruhame, ni ryo tandukaniro gusa, murabizi. Ubwa kabiri nta cyabaye kandi murabizi. Ni izihe ndangagaciro mutubwira ko mukubitira abantu, ku bandi ntimumenye icyo gukora?”

Nyuma y’iminsi mike Perezida Tshisekedi na we yahise atangaza ko ibyavuzwe na mugenzi we w’u Rwanda ari ibinyoma, ashimangira ko yatowe n’abaturage inshuro zose uko ari ebyiri.

Kuri ubu Perezida Tshisekedi ari mu nkundura yo guhindura itegeko nshinga ngo azemererwe kongera kwiyamamariza manda ya gatatu nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kubirwanya.

Corneille Nangaa wayoboye Komisiyo y'Amatora muri RDC ubwo Tshisekedi yatsindiraga manda ye ya mbere yahishuye ko Tshisekedi atigeze atsinda amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages