Congo Airways ni sosiyete yashinzwe mu 2015 itangirana indege enye, ariko kuri ubu nta n’imwe isigaranye uretse izo ikodesha.
Amakuru dukesha RFI avuga ko ubu ibikorwa bya Air Congo byahagaze, ndetse indege zose yari ifite nta n’imwe ikora kubera ibibazo zagize byaturutse ku kutitabwaho neza.
Uretse indege Air Congo yari ifite, n’izo ikodesha ntabwo ziri mu kazi kuko zimwe abapilote bayo ntibafite ubushobozi bwo kuzitwara, mu gihe izindi zitarabona ibyuma bisimbura ibishaje.
Air Congo kandi yugarijwe n’ibibazo by’amadeni, kwishyura imishara ndetse n’ibirarane by’imisoro.
Amakuru yizewe ashimangira ko mu mpera z’iki cyumweru, Perezida Tshisekedi yavuze ko kuba Air Congo idakora biteza igihombo gikomeye igihugu.
Yasabye ko hashyirwaho gahunda ihamye ijyanye no kubyutsa ibikorwa by’iyi sosiyete.
Perezida Tshisekedi yavuze ko Guverinoma ikwiriye kwiga ihereye mu mizi iki kibazo ndetse igashyiraho uburyo bunoze bw’imicungire y’imari y’iyi sosiyete.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu 2022, Inama y’Abaminisitiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yemeje ishingwa rya sosiyete nshya y’indege ‘Air Congo’ isimbura Congo Airways.
Guverinoma ya RDC yari yavuze ko iyo sosiyete izashingwa ku bufatanye na Ethiopian Airlines isanzwe ikora ingendo z’indege ariko imigabane myinshi ikazaba ari iya Guverinoma ya Congo.
Ibibazo byatangiye ubwo amasezerano yari ari hagati ya Kenya Airways na Congo Airways arangiriye ntavugururwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!