Ni mu itangazo uyu muryango washyize hanze ku Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025.
Muri iryo tangazo Umuyobozi Mukuru, Inama y’Ubutegetsi n’Inteko yose ya Thabo Mbeki Foundation, bihanganishije imiryango yose yabuze ababo mu gihe cy’imyigaragambyo yabaye muri icyo gihugu nyuma y’amatora.
Iryo tangazo rigira riti “Turihanganisha imiryango yose yaburiye ababo mu myigaragambyo yabaye nyuma y’amatora, tunasabira kandi abakomeretse gukira vuba.”
Uyu muryango wakomeje uvuga ko nyuma y’imyigaragambyo yabaye, indorerezi zitandukanye zirimo iza AU, zatangaje ko amatora yabaye muri Tanzania atakurikije amahame ya demokarasi ya SADC na AU n’amahame mpuzamahanga ajyanye n’ubwisanzure mu matora.
Indorerezi za SADC na AU zavuze ko ibyavuye mu matora ya Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (INEC) birimo gukoresha imbaraga n’uburiganya kandi ko amatora yakozwe mu buryo butari bwo, bigatuma ubwisanzure bw’abatora buba buke.
Thabo Mbeki Foundation yatangaje kandi ko ibyo bikomeje gutera impungenge bitewe n’urugomo rukorerwa abatavuga rumwe na CCM, harimo gushimutwa no kwicwa.
Uyu muryango ugaragaza ko amakimbirane ari muri Tanzania yakemuka binyuze mu nzira y’ibiganiro by’igihugu bakarebera hamwe ibitaragenze neza n’icyakorwa kugirango igihugu gisubire ku murongo.
Ugira uti “Tubisabye tubikuye ku mutima, twizeye ko ari bwo buryo bwonyine bushobora gufasha sosiyete kwishyira hamwe mu ntego zisangiwe z’ubutabera, gutera imbere no kwishyira hamwe kw’igihugu.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!