Ni indirimbo yitwa Das Tal. Mu minsi ibiri imaze isohotse kuri YouTube, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 7.
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi w’imyaka 49 y’amavuko aririmba atabaza avuga ko afite agahinda gakabije kandi ko atewe inkeke n’uko igihugu cye kiri gusigara inyuma.
Ati "Umwuka wo kuba Umunya-Ethiopia uri gusigara inyuma cyane. Ubu ndi kumva neza agahinda n’ububabare. Ni he umuntu yajya gutakira, ni he waririra? Ubutaka bwandeze, mu mudugudu nakuriyemo, nahindutse inyeshyamba nk’umuntu utagira igihugu".
Uyu muhanzi yagiye anakozanyaho n’ingoma zabanjirije ubutegetsi buriho ubu. Mu myaka 20 ishize, yafunzwe amezi 16 kubera icyaha cyo kugonga umuntu ukiruka ariko we avuga ko yafunzwe ku mpamvu za politiki.
Aheruka gusohora ablum yise "Ethiopia" yagiye ahagaragara mu 2017. Yari ishingiye ku mateka ya Ethiopia ndetse inafite ubutumwa bwo guhamagarira abanya-Ethiopia kugira ubumwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!