Tchad iyobowe na Mahamat Itno ukuriye akanama ka gisirikare kari ku butegetsi mu gihe cy’inzibacyuho izamara amezi 18.
Ku wa Gatanu nibwo muri iki gihugu hatangiye imyigaragambyo y’abaturage bamagana igisirikare kiri ku butegetsi biba ngombwa ko Polisi yitabaza imyuka iryana mu maso mu kubatatanya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abatavuga rumwe n’ubutegetsi na none biroshye mu mihanda bigaragambya; baririmba, bazunguza amabendera abandi bafite ibyapa byanditseho ko badashaka Leta ya ’Cyami’ kuko uyoboye igihugu ari umuhungu wa Perezida wapfuye amaze imyaka 30 ku butegetsi.
Muri uko guhosha iyo myigaragambyo, hari abayikomerekeyemo.
Ibi bibaye nyuma y’aho igisirikare cyari cyijeje abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko kigiye gutegura amatora mu mezi 18, ariko abatavuga rumwe nabwo ntibabikozwe.
Abigaragambya bari banafite amabendera y’u Bufaransa nk’ikimenyetso cyo kwamagana Leta y’icyo gihugu ishyigiye igisirikare kiyoboye Tchad.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!