00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzaniya yugarijwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mashuri

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 January 2014 saa 08:14
Yasuwe :

Icyegeranyo cy’imyaka 10 cyakozwe mu mashuri abanza muri Tanzaniya, kigaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryafashe indi ntera. Iki cyaha cyatumye abana benshi ndetse n’ababyeyi bahungabana, abandi babura ubuzima bwabo.
Abantu 120 ni bo bakoze iperereza ku ihohoterwa rikorerwa abana muri Tanzaniya, babajije abana b’ibitsina byombi ku bihumbi 3739 bari hagati y’imyaka 13 na 24, kimwe cya kabiri cyabo bari munsi y’imyaka 18, bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Nk’uko (…)

Icyegeranyo cy’imyaka 10 cyakozwe mu mashuri abanza muri Tanzaniya, kigaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryafashe indi ntera. Iki cyaha cyatumye abana benshi ndetse n’ababyeyi bahungabana, abandi babura ubuzima bwabo.

Abantu 120 ni bo bakoze iperereza ku ihohoterwa rikorerwa abana muri Tanzaniya, babajije abana b’ibitsina byombi ku bihumbi 3739 bari hagati y’imyaka 13 na 24, kimwe cya kabiri cyabo bari munsi y’imyaka 18, bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nk’uko ikinyamakuru ’’The Guardian’’ cyo mu Bwongereza cyatangaje ko Tanzaniya yugarijwe n’izamuka ry’ihohoterwa rikorerwa abana, gishingira kuri raporo yakozwe na kaminuza ya Muhimbili y’i Dar es-Salaam, ku bufatanye n’ikigo cyo kugenzura no kurinda indwara (Centre for Disease Control and Prevention) igaragaza ko abana b ’abakobwa 3 ku 10, n’ab’abahungu 3 ku 10 baba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. 25% mu bana babajijwe bakorewe ihohoterwa ribakomeretsa ku mutima mu bwana bwabo.

Iyi raporo igaragaza ko bitatu bya kane by’abana b’abakobwa n’abahungu babajijwe bari munsi y’imyaka 18, bagaragaza ko bakorewe ihohoterwa ku mubiri n’ababyeyi cyangwa abandi bantu ba bugufi.

Mu bakobwa babajijwe 27,9% bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bari munsi y’imyaka 18, abahungu 13,4% bo barikorewe rimwe cyangwa kenshi bari munsi y’imyaka 18. 20% by’abakobwa na 15,6% bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bari munsi y’imyaka 14.

Ikindi iyo raporo igaragaza ni uko muri Tanzaniya, abana ku ishuri bakubitwa n’abarimu ndetse na bagenzi babo ariko aho bikabije cyane, ni ugukubitwa bari mu rugo. Ibi byongeraho ko n’ubwo ku ishuri abana bakubitwa ababyeyi bahitamo kuba ariho babahungishiriza, kuko urugomo rwo mu ngo ruba rukabije cyane, na ho ku ishuri barindwa n’abarimu.

Mu Rwanda ikibazo giteye gite?

Mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore (GMO), ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi ku ihohoterwa rikorerwa abanyeshuri, bwagaragaje ko abanyeshuri hagati yabo, abamotari, abarezi n’ababyeyi ari bo bari ku isonga mu guhohotera abanyeshuri mu buryo bunyuranye.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa umubiri, 21% by’ihohoterwa abanyeshuri bahura na ryo rikorwa hagati yabo, 7.8% by’ihohoterwa rikorerwa abanyeshuri riba ryagizwemo uruhare n’abarezi, abandi bantu na bo bagakorera ihohoterwa abanyeshuri ku kigero cya 6.9%, na ho ibitaramenyekanye ni 64.3%.

Ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye mitekerereze yabo, ubushakashatsi bugaragaza ko 34% by’iryo hohoterwa riba hagati yabo mu gihe babwirana amagambo aganisha ku busambanyi, na ho 13% ni iriterwa no kuvangirwa n’imbamutima.

Ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko 11.9% by’ihohoterwa rikorerwa abanyeshuri rituruka ku barezi babo, na ho ibitarashoboye kumenyekana ni 54.4%.

Ubushakashatsi bunyuranye bwakunze kugaragaza ko abanyeshuri biga bataha iwabo, ari bo bahura n’ihohoterwa kurusha abandi.

Mu isesengura ryakozwe na Minisiteri y’uburezi mu 2011 mu cyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, ryagaragaje ko 61% by’abanyeshuri bagaragaje ko bakorewe ihohoterwa, abahura na ryo mu buryo bukabije ari abakobwa.

Iryo sesengura rigaragaza ko abahohoterwa kurusha abandi bakunze kuba bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 14-17.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages