Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko komiseri w’akarere ka Shinyanga yatangaje ko imvura yiganjemo umuyaga mwinshi yakomerekeje abarenga 82 mu ijoro ryashize muri ako gace.
Uyu muyobozi yemeje ko uretse imibiri 38 yari isanzwe izwi, hari n’indi yagiye ivumburwa.
Ati” Hari indi mirambo yari yatwawe n’amazi indi ni iy’abaguye mu bitaro, kuri ubu abahitanwe n’imyuzure ni 50.”
Mu itangazo Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete yashyize ahagaraga, yihanganishije abaturage avuga ko Leta yifatanyije nabo mu kababaro.



















TANGA IGITEKEREZO