Polisi yavuze ko aba bantu bafashwe mu rwego rwo gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano, ndetse ko ikomeje gushakisha abandi bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri Tanzania ku wa 26 Kamena 2026, yatangaje ko ibikorwa byose byo guterana ku mpamvu za politiki bihagaritswe.
Mbere y’iryo tangazo, hari hateguwe imyigaragambyo ku wa 7 Nyakanga, y’abasaba ko habaho amavugurura ya demokarasi ndetse hagatangwa n’ubutabera ku bantu baguye mu mvururu zabaye mu gihe cy’amatora umwaka ushize.
Gusa, kubera kohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu bice bitandukanye by’igihugu byatumye iyo myigaragambyo itaba.
Raporo y’akanama kashyizweho na Leta kugira ngo gakurikirane ibyabaye mu myigaragambyo yabanjirije amatora y’umukuru w’igihugu, yasohotse muri Mata, yavuze ko nibura abantu 518 bishwe mu mvururu zabaye nyuma y’amatora, aho byavugwaga ko zatewe n’uko abakandida bakomeye b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batemerewe kwitabira amatora.
Nyamara ubuyobozi bwa Tanzania bwamaganye ibirego by’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko inzego z’umutekano zakoresheje imbaraga zirenze urugero mu gihe cy’imvururu zishingiye ku matora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!