00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yatangaje ko icumbikiye bamwe mu bahoze ari ingabo z’u Burundi

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 9 February 2016 saa 12:09
Yasuwe :

Tanzania yemeje amakuru ko abasirikare 40 b’Abarundi bari muri icyo gihugu nyuma yo guhunga, ubwo mu mwaka wa 2015 bahushaga kudeta yari irangajwe imbere na Gen. Niyombare.

Minisitiri ushinzwe ibibazo by’abinjira n’abasohoka, Charles Kitwanga, yasobanuye ko nubwo bahoze ari abasirikare, abo bantu 40 ubu bameze nk’impunzi zisanzwe zituye mu nkambi ya Mwisa, mu gace ka Kagera mu Burengerazuba bwa Tanzania.

Ikindi ni uko bari kwitabwaho bahabwa ubuvuzi bujyanye n’ibibazo byo mu mutwe n’imyitwarire nk’uko BBC yabitangaje.

Minisitiri Kitwanga yavuze ko aba basirikare bahunze barinzwe hagendewe ku mategeko ya Loni, kandi ko Tanzania itazemerera Leta y’u Burundi kubahiga nk’uko byari byakomeje kuvugwa.

Byakunze kuvugwa ko abasirikare bagize uruhare mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bahungiye mu bihugu byo mu Karere, hashyirwa u Rwanda mu majwi, none Tanzania ibaye igihugu gishyira ukuri ahagaragara.

Bamwe mu basirikare b'u Burundi
Abaturage n'ingabo bishimira icyo babonaga nk'ihirika ry'ubutegetsi muri Gicurasi 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages